Indirimbo za album n° 1 1988 CHORALE DE KIGALI











>> YOUR LINK HERE: ___ http://youtube.com/watch?v=2DnGAswDFlc

Iyi album ya mbere ya Chorale de Kigali, yakozwe nyuma y’imyaka 22 chorale ishinzwe. Chorale de Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1966, naho iyi album ikorwa mu mwaka wa 1988. Yakorewe muri Studio ya Kinyamateka yari iherereye muri Saint Paul. Indirimbo ziri kuri iyi album zaririmbwe n’abaririmbyi bageze kuri 40. Uburyo bw’icyo gihe bwo gufata indirimbo muri studio, bwari ugukoresha ibyo bitaga ''bandes magnetiques'', nyuma zigatunganywa neza zigashyirwa kuri ''cassettes''. Ubu ni bwo buryo bwari bugezweho bwo gufata amajwi y’indirimbo muri studio. Tuganira na Muzehe Uwimana Vianney wayiririmbyemo kuva mu mwaka wa 1971 ari umucuranzi akaba ari na we wari ku nanga ubwo iyi album yakorwaga muri studio, yatubwiye bamwe mu baririmbyi yibuka bari muri studio uwo munsi : • Soprano : Muhorakeye Pacifique, Mukaremera Albertine, Muzima Sylvere, Twagirayezu Thadée …. • Alto : Habyarimana Appolinaire, Sabiyingoma Papias, Karwanyi Vénuste, Sabera Félix, …. • Tenor : Rutagengwa Palatin, Kayigamba Jean de Dieu, Gasasira Stanislas, Habyarimana Edouard, Kalisa Jean Baptiste, …. • Basse : Rwakabayiza Jean Berchmas, Karekezi Albert, Rwangarinde Jean Marie Vianney, Mutashya Jean Baptiste, Ntakarakorwa Bartheremy …. • Abaririmbye Solo muri iyi album ni Muhorakeye Pacifique na Kayigamba Jean de Dieu bumvikana mu ndirimbo Ntama w’Imana, naho uwayoboye abaririmbyi muri Studio ni Mathieu Ngirumpatse. • Uko igitekerezo cyo gukora album ya mbere cyavutse : Nyuma yo kubona ko ibyuma bicuranga Cassettes byari bimaze gukwira hirya no hino mu gihugu, aho umuntu wajyaga kugura radiyo yashakishaga ishyirwamo cassettes, ni bwo abaririmbyi baririmbaga muri Chorale de Kigali icyo gihe bigiriye inama yo gukora indirimbo hafashwe amajwi, kuko bari bafite icyizere ko zizabona abazigura. Indi mpamvu yatumye hakorwa album ya mbere ni uko abaririmbyi ba Chorale de Kigali bifuzaga kumenyekanisha indirimbo zabo kuko zari zikunzwe n’abatari bake muri iyo myaka, cyane cyane abazumvaga kuri Radio Rwanda. Iyi album n° 1 yakozwe kandi hagambiriwe guteza imbere Chorale de Kigali kugira ngo ibone umutungo wo gukora ibikorwa binyuranye. • Mu bicurangisho byumvikana muri iyi album ya mbere ya Chorale de Kigali, hari ''trompette'' yavuzwaga na Kayigamba Jean de Dieu, ''Cor'' ivuzwa na Karwanyi Venuste, ''saxophone alto'' ivuzwa na Nkurunziza Charles, ''saxophone tenor'' ivuzwa na Mutashya Jean Baptiste naho ''orgue'' yacuranzwe n’Uwimana Vianney. Cassette imaze gushyirwa ahagaragara byabaye ibirori ku baririmbyi by'umwihariko ndetse n'abakunzi ba Chorale muri rusange. Yahise itangira kugurishwa hirya no hino. Igiciro cya cassette 1 cyari amafaranga 500. Kuko muri iyo myaka nta nzu zizwi zacuruzaga ibihangano by’abahanzi, abaririmbyi ubwabo ni bo bagize uruhare mu kuzicuruza mu bakunzi ba Chorale de Kigali hirya no hino. • Kubera indirimbo z’umwimerere zashyizwe kuri iyi album ya mbere ya Chorale de Kigali, ndetse n'ibicurangisho byakoreshejwe biherekeza amajwi, byatumye ikundwa cyane ku buryo na nyuma y’imyaka 32 ishyizwe hanze ikigurwa, kandi abayiteze amatwi bakayishimira. • • Mukeneye amakuru arambuye kuri CHORALE DE KIGALI mwasura urubuga rwacu : https://choraledekigali.rw

#############################









Content Report
Youtor.org / YTube video Downloader © 2025

created by www.youtor.org