Akabyino ka Nyogokuru lyrics rugamba sipiriyani songs amp amasimbi namakombe KARAHANYUZE
>> YOUR LINK HERE: ___ http://youtube.com/watch?v=OEPbJStinUI
Akabyino ka Nyogokuru lyrics | rugamba sipiriyani songs | rugamba sipiriyani - amasimbi n'amakombe | KARAHANYUZE • Akabyino ka nyogokuru Nzajya nkabyina nongere Ngacurange ngacurire Ngacinye nongeranya Maze nsimbuke nsubire, Amajwi menshi meza nyasobeke Ndushe insengo babariburiye, Aba kera bagize indahiro. Nzabyina mwizihire. • Ubwo yashaje ubu akansiga, Nzagatungaho urwibutso. Mbakoranye abo tungana Nkaririmbe bakamfashe, Mbahugure mbabwirize Ko umubyeyi wateze urugori Izina lye ritabura kivuga, Abo yabyaye tumubyinirira. Nzabyina mwizihire. • Nzamukumbura mwibuke, Nzajya nibuka narize, Uko yanteruraga akampoza akampa inka zitabarika N'ubwo atunze inyana imwe iyi Akayirebamo ubushyo amagana, Ngo abe yabona nshira amaganya Ngarure umucyo nshire icyusa. Nzabyina mwizihire. • Niba hirya iyo bumva, Nzajya njya aho yararaga Ndenze ijwi ndangurure, Muririmbire akabyino; Ngahe ibitambwe by'ibitego, Mu bikango akunda mpakomeze, Aho yagiye hose mumare ipfa ry'umudiho ubwe yanyigishije. Nzabyina mwizihire. • Agacuma yansigiye, nzagashakira akanago nkamanike ngakomeze, Ku rubariro mu ruhamo rw'inzu ye yansigiye, Maze umwanzi cyangwa se umurozi Bahatinye bubahe umurage, Uwo mubyeyi yanyihereye. Nzabyina mwizihire. • Umweyo we yakubuzaga Nzawucuma nywuhungure Nywegeke aho yawusize Hagana ku ruhimbi; Ni ho yansabye gushyira Ibyo yakundaga bimunogeye, Nk'uruhindu n'inkongoro N'akabando kamuramiraga. Nzabyina mwizihire. • Aho yaryamaga nubaha Nzasasaho udusuna Twiza tuva mu Kinyaga, Naze ibyahi by'ibihura Maze mpashyire inyegamo N'umurere ubereye iyo ngoro Y'umubyeyi wanyihereye Nifuza gushimisha. Nzabyina mwizihire. • Urugori yansigiye, Iryo kamba lyamwizihiye Nzaritakaho urusaro rwiza ruryizihiye Ndyubakire n'agatara keza gatatse umurayi, Mpategure imitako inoze, Irusha izuba kubengerana. Nzabyina mwizihire. • Kora subscribe hano: / @urukarigroup4873
#############################
