Video yiminota 3 abeshya umuzungu Dr SINDIKUBWABO wigeze kuba Perezida wu Rwanda











>> YOUR LINK HERE: ___ http://youtube.com/watch?v=PWK1uvNeAxM

Doctor SINDIKUBWABO Theodore Kenshi abantu bibaza ukuntu Docteur Theodore SINDIKUBWABO wahoze ari muganga w’abana wari umunyempuhwe mu gufasha abana babaga barembye kandi wari inshuti yaje guhinduka umwicanyi ruharwa warimbuye benshi mu bana bazize Jenoside yakorewe abatutsi .Kenshi abantu iyo bavuga kuri Leta y’Abatabazi nuburyo yateguye Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ikayishyira no mu bikorwa bakunda kwibanda ku ruhare rw’uwari Minisitiri w’Intebe w’iyi Guverinoma Jean KAMBANDA ndetse nabandi ba Minisitiri batandukanye babaye muri iyi Guverinoma barimo Madamu Paulina NYIRAMASUHUKO ariko bakirengagiza kenshi kandi ntibagaruke kuruhare rwuwari Perezida wa Repubulika muri w’iyo Leta y’abatabazi Dr SINDIKUBWABO Theodore wayoboye iyi Leta kuva tariki ya 08 mu kwa kane mu 1994 kugeza ihunze tariki 17 mu kwa karindwi mu 1994 .benshi harimo n’abashakashatsi ntibakunze kuvuga kuruhare rwa SINDIKUBWABO nyamara ni umwe mu bantu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside igihe kirekire ndetse anakangurira abahutu kwishora muri jenoside batsemba abatutsi. Reka rero muri iki kiganiro cyuyu munsi tugaruke ku buzima bwihariye bwa Dr Theodore SINDIKUBWABO;Reka tuvuge ku rugendo rwe rwa Politiki yaciyemo nuko yitwaye mu mirimo yakoze yose n’ibindi bitandukanye.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV utegurirwa na BIZIMANA Christian ukakigezwaho na Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze. Theodorer SINDIKUBWABO yavutse mu mwaka wa 1928 avukira ku musozi wa Zivu muri Shyanda aho hari muri Terituwari ya Asitirida. Nyuma haje kuba Komine Shyanda muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara yamajyepfo.Sindikubwabo yari umuhungu wa SEMUTWA Zacharrie na NYIRAMANDWA Judithe. Ise umubyara yari umukozi w’abazungu baba Misiyoneri babagaturika yari yarazanye nabo I Save aba ari naho ashakira nyina wa SINDIKUBWABO.Sindikubwabo yavukiye aha I Save Nyine aba ariho anigira amashuri ye abanza ariko nyuma ababyeyi be bimukira I Gisagaraga ariho yanakuriye ;Sindikubwabo avuye mashuri ye abanza yakomereje ayisumbuye mu ishuri rya Groupe Scolaire d’Astrida ryari mu muhyi wa Butare iri ninayo ryaje kwitwa Groupe Scolaire Officielle de Butare ubu ni mu Indatwa N’Inkesha School.aho yaharangije mu mwaka wa 1953 mu ishami ry’ubuvuzi rya Assistant Medical. • Théodore Sindikubwabo, né à Butare en 1928 et mort probablement en mars 1998, est un homme d'État rwandais, ancien député, plusieurs fois ministre, et président de la République du Gouvernement intérimaire rwandais, entre le 9 avril et le 19 juillet 1994, pendant le génocide des Tutsi au Rwanda. • #IntsinziTV #SindikubwaboTheodore #Genocide • NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE

#############################









New on site
Content Report
Youtor.org / YTube video Downloader © 2025

created by www.youtor.org