Kizito Mihigo INUMA Le clip The video clip
>> YOUR LINK HERE: ___ http://youtube.com/watch?v=SU976kgqXpI
Lyrics : • 1. Inuma y'urukundo n'amahoro mu bantu • Inuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga • Inuma y'Ubushake bwo kwiyunga, iyo numa niyo nziza niyo dukeneye • Inuma y'umutuzo n'ubutabera • Inuma y'ubuhanga n'ubushishozi • Inuma y'umurava mu murimo udutunze • Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye. Wa numa we ngwino.. • R/ Wa numa we ngwino twibanire • Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda • Wa numa we ngwino duhamye ukwemera • Wa numa we ngwino uduherekeze • 2. Ibaba ryayo rya mbere risa n'amaraso • Ibaba ryayo rya kabiri ni nk'amazi • Umutwe wayo usa n'umukororombya • Iyo numa n'iyo nziza niyo twe twimitse • Iguruka iririmba ubudahemuka • Iguruka ibyuna kubaho no kubana • Intero yayo n'iy'ubutagoma • Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse • 3.Mu nzira y'Urukundo igana Imana • Mu nema y'umutuzo igana amahoro • Mu ngabire yo kwicisha bugufi by'ingenzi • Iyo numa niho ikunda gukora icyari. • Yisasira imigenzo y'ubudatenguha • Ikiyorosa isengesho ry'ibisingizo • Igoboka abahanzi batakigira inganzo • Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye. • 4. Hariho abayikunda batazi ko ariyo • Bamara kuyitahura bakemera • Bagasingiza Imana umutware wa Roho, • Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse • Bavuga indimi zose mu bihugu ibihumbi • Batanga ubuhamya bashize amanga • Bavugisha ukuri kutagira ikizinga • Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse. • 5. Hahirwa umuntu urota kumera nk'inuma • Akifuza kuguruka atanga amahoro • Hahirwa umuntu utuye mu cyari cy'urukundo iyo numa niyo nziza niyo dukeneye • Jye nzaririmba iteka imbabazi mu bantu, jye nzaririmba iteka impuhwe z'iyaduhanze, • Yarangiza ikamanuka ikaza kudupfira, • Iyo numa niyo nziza niyo jye nimitse. • Kizito Mihigo official website: • http://www.kizitomihigo.com
#############################
