Tariki 15052024 IKIGISHO Cya 7 Iminsi 2300











>> YOUR LINK HERE: ___ http://youtube.com/watch?v=g5R8ATaCpSY

WEDNESDAY, MAY 15 • Iminsi 2,300 yo Muri Daniyeli 8:14 • #2024 #isabato #ibyigisho #kigalirwanda • Wiliyamu Mileri yabonye ko ibyari byarahanuwe n'ubuhanuzi byose byasohoye nk'uko byari byarahanuwe: imyaka 400 abakomoka kuri Aburahamu bagombaga kumara ari abasuhuke, imyaka 40 Abisirayeli bagombaga kuzerera mu butayu, imyaka 70 Abisirayeli bagombaga kumara mu bunyage, ndetse n'ibyumweru 70 byo muri Daniyeli byari bitegekewe ubwoko bwa Isirayeli (Itangiriro 15:13; Kubara 14:34; Yeremiya 25:11 na Daniyeli 9:24). • Soma Mariko 1:15; Abagalatiya 4:4 n' Abaroma 5:6. Ni iki iyo mirongo itubwira cyerekeraye n'ingengabihe y'Imana yerekeranye no kuza kwa Kristo ku nshuro ya mbere? • Ubwo Mileri yigaga ubuhanuzi, agereranya Ibyanditswe byera n'Ibyanditswe byera, yaje kumenya ko niba Imana yari ifite ingengabihe mvajuru [yerekeranye no kuza kwa Yesu ku nshuro ya mbere], igomba kuba ifite n'ingengabihe yerekeranye no kugaruka k'Umwami wacu. • Soma Daniyeli 8:14. Ni ikihe gikorwa cyagombaga kuba ku iherezo ry'iminsi 2,300? • Wiliyamu Milere na we yari afite imyumvire yari ifitwe n'abantu benshi ivuga ko kwezwa k'ubuturo bwera ari ukwezwa kw'isi hakoreshejwe umuriro. Yize Ibyanditswe byera afite umwete kugira ngo abashe gusobanukirwa iby'icyo gikorwa gitangaje. Yaje gusobanukirwa isano iri hagati y'ibivugwa muri Daniyeli 8 n'igice cya 9. Muri Daniyeli 8, marayika yahawe amabwiriza yo gusobanurira [Daniyeli] ibyo yeretswe (Daniyeli 8:16). Ku musozo w'icyo gice, umugabane wonyine w'iryo yerekwa ryose ryo muri Daniyeli wasigaye udasobanuwe (Soma Daniyeli 8:27) wari umugabane werekeranye n'iminsi 2,300. Nyuma yaho marayika yagarutse kuri Daniyeli, aramubwira ati, Nzanywe no kungura ubwenge bwawe (Daniyeli 9:22; Daniyeli 9:23, 25-27). Kwari ukumufasha gusobanukirwa ibyerekeranye n'iminsi 2,300. Ibi tubizi kubera ko, nyuma yo gusaba Daniyeli gutekereza cyane iryo jambo no kumenya ibyo yeretswe, amagambo ya mbere marayika yavuze ni aya ngo: Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n'umurwa wera (Daniyeli 9:24). Ijambo bitegekewe risobanuye bikurwaho. Ibyumweru 70, cyangwa imyaka 490, yagombaga gukurwaho. Ariko se yagombaga gukurwa mu ki? Iyerekwa ry'imyinsi 2,300-umugabane wa Daniyeli 8 Daniyeli atari asobanukiwe, kandi marayika yari aje kumusobanurira. • Kandi kubera ko intangiro y'ibyumweru 70 ari igihe bazategekera kubaka Yerasalemu (Daniyeli 9:25), Milere yari azi ko niba azi iyo tariki, yashoboraga kumenya intangiriro ry'ibyumweru 70 ndetse n'ubuhanuzi bw'iminsi 2,300.

#############################









Content Report
Youtor.org / YTube video Downloader © 2025

created by www.youtor.org