Munezero Aline Bijoux IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP257
>> YOUR LINK HERE: ___ http://youtube.com/watch?v=njT3LYEUsJ8
#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA • Amazina yiswe n'ababyeyi ni Munezero Aline, Ni imfura mu muryango w'abana 5, ni umukobwa ukunda gusenga, ukunda umurimo. • Yavutse mu mwaka 1995, avukira i Kigali Kanombe, amashuri y'incuke yayize muri Nonko, umuryango we waje kwimukira i Butare, amashuri ayakomereza i Butare, nyuma aza kwiga i Byumba, aza naho kuhava ajya gusoreza amashuri ye mu gihugu cya Uganda. • Yiga mu mwaka wa 6 mu mashuri abanza, nibwo yatangiye gukunda film, icyo gihe yakundaga kureba film zari zigezweho icyo gihe, ageze mu mashuri yisumbuye nibwo yatangiye kujya akina Theatre, akabifatanya no kuvuga imivugo. • Nyuma Abanyarwanda nabo batangiye gukina Film, aza kubona film yitwa Ikigeragezo cy'ubuzima, aha niho yaboneyeko ibyo yabonaga nk'inzozi bishobora gushoboka nawe akaba yavamo umukinnyi wa film. • Asoje amashuri nibwo yaje gushaka numero z'umumama wakinaga film witwa Pauline wakoze film yitwa Ni umukristu, aramuhamagara bahurira mugikari cyo kwa Rubangura, amugezaho igitekerezo cy'uko yifuza kuba umukinnyi wa film, byahuriranye n'uko uwo mu Mama yarafite Project ya Film ari gukoraho, ahita atangira kumufasha. • Film yambere yakinnyemo yitwa Bazirunge, kugeza ubu amaze kugaragara muri film zirenga 8. • Kuri ubu azwi nka Bijoux wo muri film yitwa Bamenya. • Uretse kuba ari umukinnyi wa Film ni n'umucuruzi ku murindi, umwuga yatangiye gukora akiri mu mashuri yisumbuye Uganda.
#############################
