Urungano lyrics Rugamba Sipiriyani Amasimbi n Amakombe 1979 Rwanda Karahanyuze
>> YOUR LINK HERE: ___ http://youtube.com/watch?v=v2ynKN0rLNs
URUNGANO • Ngo nkubwira agakuru nkuye iwacu, • Usibe none, • usibe uw'ejo, • Ngo ejobundi hazaza urungano. • Harimo abo tuzi neza twareranywe, • Barimo benshi dukumbuye, • Twibuka ibyiza dusangiye, • Nta gisumba umuto • Mwareranywe mu ngobyi. • Ni umugambi twubaha, ni umurage twimitse. • Rungano jya mbere, rungano sugira, • Rungano nkwibuke, nkwizihize nkogeza. • Nkuvuge, nkuririmbe n'ejo. • Inzira z'urungano ni nyinshi cyane, • Nk'amashuri, • itorero urimo, • Aho ukorera ndetse n'intambara. • Aho hose niho iwabo w'urungano. • Nta n'uwacikwa ngo ateshuke, • Cyangwa yirenge abirahire, • Y'uko azibera ukwe • Adataramana n'urungano. • Urungano mwumva na rwo ruri kwinshi, • N'abakambwe b'imvi nyinshi, • B'utubando, babamo urungano. • Mu batoya ho indirimbo ni urungano, • Mu bikwerere ni yo mbyino, • Mu bihumuza ni yo mvugo • Ntawe utatira umutwe mwiza w'urungano. • Kungana n'undi burya ni igihango. • Uba intati, umena ibanga, • Uwanga abandi kiramusarika. • Ni ukuremerwa intango idacubangana. • Ntawe uyitunga igicagate, • Ntawe uyicagura mo inshuro, • Usanga isesuye, • Isendereye urugara. • Urungano rwiza ni nko kota ikome. • N'iyo ukonje, uhinda umushyitsi, • Iyo urusanze uhita ususuruka. • Kandi umwe muri rwo ni nk'umwase • benyegeza. • Iyo urwinjiye mo umera nk'ishahi, • Ridacumbeka ngo ribe ikara, • usanga wakirana, • No mu mwijima uri rumuri. • (Cyprien RUGAMBA Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare) • Kora subscribe hano: / @urukarigroup4873
#############################
