Inshuti Nyanshuti Umugani wi Kinyarwanda











############################# Video Source: www.youtube.com/watch?v=-XpyA4ImTII

Inshuti nyanshuti (Umugani). • ................................. • Kera habayeho umugabo Ndebe, akaba umukungu kandi akagira inshuti eshatu yitaga iz'amagara. Umunsi umwe yenga inzoga, atumira abe bose na • za nshuti ze, baranywa, baranezerwa. Bamaze kwizihirwa, umwe muri bo witwaga Nzamurambaho arahaguruka, ati «ndagukunda, none nguhaye • inka.» Abari aho bose bamukurira ubwatsi. Bukeye wa mugabo ashaka kugerageza za nshuti ze. Yica ihene, ayihambira mu kirago. Bugorobye • yikorera ya ntumbi, aragenda no ku nshuti ye Nzamurambaho. Ati «ngize ibyago nishe umuntu; none ndagira ngo umperekeze tujye kumuta mu ruzi • cyangwa mu gihuru butaracya, kuko bimenyekanye na njye napfa. » Nzamurambaho ngo abyumve ariyumvira, ntiyibuka ibyo yavuze, ni ko • kumusubiza, ati «umugore wanjye ntahari none rero ntabwo nakwisigira urugo n'abana. Genda urebe undi waguherekeza, jye simbonetse.» Ndebe • arita mu gutwi. Araboneza no kwa Mudatenguha, amutekerereza ibyamubayeho byose. Mudatenguha agira ubwoba, ahinda umushyitsi, ati « • nibadufata, bazatwica twembi nta kubaza kandi jye ndengana. None mugenzi wanjye umugore wanjye ari ku nda, none sinamusiga wenyine, • umbabarire.» Ndebe akomeza urugendo, no kwa Mutunamuka, atizeraga nk' uko yizeraga ba bandi bombi; babaniraga ko yamutumaga ntiyange. • Amaze kumutekerereza ibyamugwiririye, undi abyumva vuba, aramusubiza ati «hogi tugende, sinsubira no mu nzu, umugore atambaza ibyo ari byo. • Bashyira nzira baragenda, bikoreye ya ntumbi. Bageze mu ishyamba ry'inzitane, Mutunamuka ati « reka tumujugunye aha, nta muntu uzamubona; • nanamubona ntazamenya uwamwishe.» Undi ati komeza gato. «Bigira imbere, baratura, Ndebe atekerereza Mutunamuka ukuri kose. Amwereka ya • ntumbi, undi asanga koko ari ihene. Aho bahindukiriye banezerewe, Ndebe akoranya bene wabo, maze ababwira ukuntu yagerageje inshuti ze, • agasanga inshuti nyanshuti ari Mutunamuka. Amugororera inka, baribanira. Atandukana na ba bandi bamukundaga urumamo • ‪@imigani_ya_kera‬

#############################









Content Report
Youtor.org / Youtor.org Torrents YT video Downloader © 2024

created by www.mixer.tube